@kigaliix3: Ange Tricia Umugore wa Tom Close banafitanye abana batanu mu myaka 12 bamaranye, ngo umugabo we mu mitekerereze ye akunda abantu bagendana mu modoka imwe. Ngo ni bwo bakundana kurushaho. Yavuze ko iyi modoka yari ihari bagendanamo, umugore agakunda indirimbo we, umugabo agakunda amakuru. Ndetse, Tricia buri uko agezemo agakubitamo indirimbo, yarangira Tom Close na we agashyiramo amakuru. Ati “Bikambabaza ariko simvuge. Mu minsi ishize ni bwo namubwiye nti njye mbona uruha cyane. Uva mu kazi urushye ukajya mu makuru yo muri Congo, mbona ugiye wumva indirimbo byagufasha, arambwira ati ‘rero indirimbo ni akazi kuri njye’. Ati ‘njye iyo ndi kumva indirimbo ntangira kumva aho ibyuma bihengamye [...].’” “Nasanze naratinze kubibaza, imyaka 12 yose yari ishize nasanze naramuvunnye. Ubu mbona atunguka ku modoka nkaba nakubisemo amakuru.” #africa #entertainment #update #entrepreneur #tiktok
KIGALI MAX
Region: RW
Monday 01 September 2025 02:36:11 GMT
Music
Download
Comments
🩸 🤼mutoni🤼🩸 :
🥰🥰🥰
2025-09-01 11:03:46
0
Kamukesha :
🥰🥰
2025-09-01 04:20:31
0
Nadia🩸🤼 :
wou
siwumva
2025-09-01 17:26:02
0
To see more videos from user @kigaliix3, please go to the Tikwm
homepage.