@hambere_: Kabare ni musaza w’umugabekazi Kanjogera muka Rwabugili. Azwi cyane nk’umuntu wagize urahare rukomeye mu gukura ku ngoma umwami Mibambwe IV Rutalindwa no kwimika Yuhi V Musinga. Kabare niwe wahagarariye umwami Musinga mu gusinya amasezerano n’uBudage mu mwaka w’1899. Muri ayo masezerano Abadage bari baremeye kurinda umwami Musinga abanzi bose bashaka guhirika ubutegetsi bwe, naho we akabitura ayoboka umwami w’abami w’uBudage. Kabare kandi yabaye mu ba mbere ibwami bahaye agaciro ibyo kwiga ubumenyi bw’abazungu. Bivugwa ko ari we wasabye abapadiri bera gushinga ishuri i Nyanza. Iryo shuri kandi bivugwako n’umwami Musinga yaryigiyemo gusoma no kwandika. Uretse Musinga kandi, abana be uhereye kuri Rudahigwa imfura ye nabo baryizemo NTA MUCO NTA GAKONDO 🇷🇼 ABIFUZA IBITABO BY'AMATEKA BATWANDIKIRE