@t_u_n_g_a__1: #Amateka✍🏾📝 Uyu mugabo w'imfura utagira uko asa ni Senior Officer Afande Vedaste Kayitare bakundaga kwita "Intare Batinya"🦁🏹💥 Kayitare Vedaste mwene Rukata yavutse mu mwaka w'1960 avukira i Nyagatare muri komini ya Ngarama mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba Kubera itotezwa ryakorerwaga abanyarwanda bo mu bwoko bw'abatutsi,mu mwaka w'1964,Kayitare Vedaste wari ufite imyaka 4 y'amavuko yahunganye n'ababyeyi be mu gihugu cya Uganda Mu mwaka w'1967,Kayitare Vedaste yatangiye amashuri abanza ku ishuri ryitwaga Old Kampala riherereye i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda.kuri iryo shuri ni naho yakomereje amashuri ye yisumbuye. Arangije amashuri ye 6 yisumbuye,Kayitare Vedaste yakomereje muri Nakawa College of Commerce maze ahavana impamyabumenyi mu bijyanye n'ubukungu n'ubucuruzi Kayitare Vedaste yabaye umwe barwanyije kandi bagakuraho ubutegetsi bw'igitugu bwa President Idi Amin Dada wategekaga igihugu cya Uganda Mu mwaka w'1981,Kayitare Vedaste yinjiye mu ngabo za NRA zakuyeho ubutegetsi bw'igitugu bwa Milton Obote Ku itariki ya 6 Gashyantare mu mwaka w'1981,niho benshi bibukira uruhare rukomeye Afande Kayitare Intare Batinya yagize mu kubohora I Kabamba(Kabamba barracks)kubohora ako gace byafashije cyane mu kubohora igihugu cya Uganda. Mu mwaka w'1987,Gen Major Fred Rwigema yasabye Afande Kayitare Vedaste kumubera umufasha mukuru mu ngabo z'inkotanyi Mu mwaka w'1988,Kayitare Vedaste wari umaze guhabwa ipeti rya Captain na Perezida Yoweli Kaguta Museveni,yagiye mu gihugu cya Libya kwihugura mu bijyanye na gisirikare Arangije amahugurwa ye,mu kwezi kw'Ukwakira mu mwaka w'1990,Afande Kayitare Vedaste afatanyije na Late Gen Major Fred Gisa Rwigema,Late Major Peter Bayingana,Late Major Chris Bunyenyezi,Late Colonel Steven Ndugute,Late Colonel William Bagire batangije urugamba rwo kubohora igihugu cy'u Rwanda Ku itariki ya 23 Mutarama mu mwaka w'1991,Commander wa batallion y'101,Senior Officer,Commander Kayitare Vedaste Intare Batinya yayoboye igitero cyagabwe mu Rwanda,muri Ruhengeri ahantu hatatu hakomeye harimo Ishuri rikuru ry’abajandarume mu Ruhengeri(EGENA),Camp militaire ya Muhoza na Gereza nkuru ya Ruhengeri Muri icyo gitero niho hafunguwe imfungwa nyinshi zirimo abari barafunzwe bitwa ibyitso by'inkotanyi ndetse n'imfungwa za Leta ya Habyarimana zari zikomeye zarimo nka Late Colonel Lizinde utaracanaga uwaka na Perezida Habyarimana Icyo gitero Commander Kayitare Vedaste yagabye cyamugize icyamamare,cyane ko ari igitero cyatunguye Colonel Uwihoreye wo mu ngabo za Leta ya Habyarimana,icyo gitero kandi cyaciye cyane intege ingabo za Leta ya Habyarimana zari zifite icyizere cyo kuzigarurira ibirunga byari binarimo Etat major ya APR. Ibi bikaba byaratumye Leta ya Habyarimana imanika amaboko maze ikemera ko habaho imishyikirano. ku itariki ya 13 Nzeri mu mwaka w'1993,niho inkuru y'incamugongo yamenyekanye hose ko Commander Senior Officer Kayitare Vedaste wari ufite gusa imyaka 33 y'amavuko yitabye Imana💔 Late Afande Kayitare Vedaste yasize abana 2(umuhungu n'umukobwa)🙏🏾💖🙏🏾 Ibigwi by'iyi ntwari y'akataraboneka ntibikibagirane bibaho💪🏾✍🏾 #rwandatiktok🇷🇼 #inkotanyicyane🇷🇼✊🏿
Tunga wa Rwamitari🇷🇼🇨🇩
Region: RW
Monday 08 June 2026 15:44:11 GMT
Music
Download
Comments
Monique MUGENI :
Ni mwiza, lmana imutuze aheza🙏
2026-06-09 00:25:33
8
Aime Paci :
Caption
2026-07-02 08:06:30
0
Fanny Umwali :
🕯🥰🥰🥰🥰🥰🌹🌹🌹🌹
2026-07-15 16:05:39
0
Time traveller :
y Sir
2026-06-10 16:02:41
0
NYIRANSHONGORE Florance :
Arasa pasteur Butare Thomas 🙏🙏
2026-06-09 12:57:31
1
Ntare :
congratulation sir
2026-06-09 19:31:51
0
Mike juliet :
salute 🫡🫡
2026-06-09 12:07:22
0
mustafa :
Afande wanjye ndakwibuka cyane Mukaranjye CO 101Bn hamwe na Delita mobile force Kibari 1992
2026-06-10 08:37:08
5
Ni Jo💕 :
izi inform zabayeho
2026-06-09 16:57:10
1
umurerwadiane510 :
RIP afand
2026-06-08 20:25:36
4
❣️🇷🇼shema 💖💦💫 :
I intwari ntipfaaa
2026-06-08 20:30:08
2
Di-Marie :
rest in power🙏
2026-06-10 10:44:49
0
Marie Aimée Uwimana :
uba mu mitima yacu ...🥰🥰🥰🥰
turagukunda
imana.igutuze mu biganza byayo
ukomeze uruhukire mu mahoro
2026-06-10 16:44:41
0
ʇɐzǝɹ :
Tuzahora tumwibuka💔🦾
2026-06-09 10:05:54
0
Manirakiza Fiston :
RiPi afande
2026-06-09 08:59:24
0
Hugo,s :
yooooo RIP❤️🫡🫡🫡
2026-06-09 18:01:41
0
Phiona backup 4G :
Ninde uzenze amarira mumaso💔🫡
2026-06-12 08:24:34
1
Iyangeneye Fiacre :
ubutwari bwawe tuzaburaga abacu
2026-07-15 06:38:51
0
user394347234259 :
♥️
2026-06-08 20:18:13
0
Angel wa Barema :
♥️♥️♥️
2026-06-08 21:40:38
1
Fabrice :
💗💗💗
2026-06-10 16:38:05
0
STABLE RECORDS :
❤️❤️
2026-06-30 21:47:10
0
Liza♡ :
🥺
2026-06-11 02:41:46
0
Emery :
🥰🥰🥰
2026-06-08 19:59:51
0
To see more videos from user @t_u_n_g_a__1, please go to the Tikwm
homepage.