@hambere_: U Rwanda kuri ubu rugizwe n’ibicumbi bikuru by’imiryango itatu, imiryango migari 26 n’inzu z’imiryango zisaga 206. Mu miryango migari rufite harimo uw’abakono batangiye kurema umuryango guhera mu 1120. Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu avuga ko izina ry’abakono risobanura “Abanyamaboko”, bakaba bakomoka kuri Mukono na Ntandayera ya Mututsi wa Gihanga. Mu mateka y’u Rwanda rwo hambere abakono bari bafite inshingano zo kuba ababyarabami no kuvamo Abagabekazi b’Ingoma y’u Rwanda. Mbere yo kwirema nk’umuryango w’abakono, babarizwaga mu gicumbi gikuru cy’imiryango y’Abanyiginya mu Rwanda. Basangira isano n’indi miryango migari icumi ikomoka mu gicumbi gikuru cy’imiryango y’Abanyiginya irimo Abanyiginya, Abega, Abashambo, Abahondogo, Abatsobe, Abashingo, Abacyaba, Abaha n’Abakono. Mbere y’uko u Rwanda ruba igihugu kimwe, buri muryango mugari wagiraga igihugu cyawo n’ingoma ngabe, ariko Abakono bo nta ngoma bagiraga mu Rwanda, nta n’igihugu bagiraga. Gakondo yabo y’inkomoko ni kimwe n’y’abandi basangiye igicumbi gikuru cy’Abanyiginya, aho yari i Rutunga rwa Gasabo. Aho bamariye guhabwa umurage wo kuba Ababyarabami b’ingoma y’u Rwanda, ni bwo bahanze gakondo yabo nshya, bayishyira ku musozi wa Nyamweru wo mu Kagali ka Nyamweru mu Murenge wa Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge. Mu mateka y’u Rwanda abakono bagiye batura cyane cyane mu ngoma ya Kibali yatwarwaga n’Abega, no mu bihugu by’Amajyaruguru y’Iburengerazuba hafi y’ibirunga bya Kalisimbi nko mu Bigogwe, Rwankeri no mu Burengerazuba bw’Amajyepfo ya Tanzania mu ngoma z’u Buha, u Bushubi, Bugufi no mu Burundi. Nk’abakono bo mu Bigogwe, bakomotse ku nzu y’Abagilimana barangajwe imbere na Mugabo wa Mugabo wa Rugeramanywa ya Runyoni rwa Ngabo za Fati ya Mucocori bo mu nzu y’Abanyiginya b’Abacocori. Ubwo bageraga ku musozi wa Gasharu ku ngoma y’umwami Mibambwe Gisanura ahasaga mu wa 1609, ni bwo batangiye kuhatura. Kubera ubuhanga n’ubuhangange bari bafite mu gutega imitego yitwaga Urugogwe, ni bwo bahereyeho babita Abagogwe n’uwo musozi batuyeho uhindura izina ureka kwitwa Gasharu witwa Bigogwe. Abandi bibumbiye mu miryango y’Abagogogwe, usanga n’ubundi ari abafitanye isano n’Abakono b’Abagilimana n’Abanyiginya b’Abacocori. N’ubwo bafite inkomoko mu Rwanda, ariko bagiye barema n’izindi gakondo zabo mu bihugu bituranyi by’u Rwanda. Nko mu bihe bitandukanye batuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Teritwari ya Masisi, aho baturanye na babyara babo b’Abagunga bakomoka kuri Mugunga wa Ndahiro Cyamatare, wahanze gakondo ye ikimwitirirwa na n’ubu, iri aho bita i Mugunga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Abakono babyaye abamikazi n’abagabekazi b’u Rwanda nka Nyanguge za Sagashya, nyina wa Kigeli Mukobanya, Umugabekazi Nyabacuzi ba Kibogora, wari nyina wa Ruganzu Ndoli, Nyamarembo ya Majinya wari nyina wa Yuhi Mazimpaka n’Umugabekazi Murorunkwere wa Mitali wari nyina wa Kigeli Rwabugili ndetse na Nyiraburunga bwa Nzirumbanje wari nyina wa Mibambwe Rutalindwa, nubwo yapfuye ataraba we. Abakono b’Abagilimana, Abanyiginya b’Abacocoli kimwe n’abandi basangiye Ubugogwe, nibo baremye imibyinire yabo yiswe ikinyemera, iza isanga indi yahanwe n’Abandi nk’Umwenezo, Ikinimba, Umudho, Umuhamirizo w’intore, Umushagiriro n’iyindi. Abakono ni inzu y'umuryango yagize uruhare runini mu kubaka u Rwanda mu myaka yo hambere NTA MUCO NTA GAKONDO 🇷🇼 ♥️ ABIFUZA IBITABO BY'AMATEKA BATWANDIKIRE INBOX Cc: Igihe
Hambere
Region: RW
Friday 26 June 2026 11:06:40 GMT
Music
Download
Comments
There are no more comments for this video.
To see more videos from user @hambere_, please go to the Tikwm
homepage.