@hambere_: Ubutwari bw’umugabekazi Nyirayuhi IV Nyiratunga 📸: ( Umugabekazi Kankazi nyina w’Umwami Mutara III Rudahigwa 👑 ❤️) Umugabekazi Nyirayuhi IV Nyiratunga ni mwene Rutabana ya Nyakirori wa Makara b’Abega. Amateka agaragaza ko yeguriye umuhungu we ubutegetsi hashize imyaka irenga icumi. Nyiratunga yafatanije ubutegetsi na musaza we witwaga Rugagi wamugiraga inama cyane nawe akamwumva. Ikimenyimenyi ni uko Nyiratunga akimara kwima, nyirabukwe Nyiramavugo Nyiratamba, nyina wa Mibambwe Sentabyo, yamugabiye inka zitwa Ibiheko nk’ikimenyetso cy’uko amwishimiye. Arangije “anywa amata” aratanga kuko atari gukomeza kubaho ku ngoma nshya nk’uko ubwiru bwabitegekaga. Nyiratunga yari umupfakazi wa Gihana mwene Cyirima II Rujugira. Gihana akaba yari sewabo wa Yuhi IV Gahindiro ka Mibambwe III Sentabyo. Nyiratunga yabyaye Gahindiro rero amubyaranye n’Umwami Sentabyo mu buryo bw’ubwiru kuko Sentabyo yatanze akiri ingaragu. Gatarabuhura wari mwene se wa Sentabyo wari warigometse ku ngoma akoranya ingabo ngo yice uwo umwana noneho ahereko yima ingoma. Umwiru wabaye icyamamare ku ngoma ya Sentabyo, witwaga Rusuka, ni we wahimbye uburyo bwo kurokora Gahindiro wari ukiri umwana. Niwe washatse abajya mu kigwi cya Gahindiro na Nyiratunga mu gihe Gatarabuhura yashakaga kubica. Aha twakwibutsa ko Semugaza nawe yagize uruhare mu rwimo rw’ingoma ya Gahindiro no guhashya icyo kigomeke. Ubwiru bwavugaga ko “Imana uwo yimitse yishibuka umwami akaragwa ingoma. Iraragwa ntiyibwa, iyo atabyaye ntiyishibuke igashyikirizwa umuvandimwe akaba umurinzi, kuko umwami yibyaraho umwe”. Ni bwo Mibambwe atanze abiru banze ubucike bw’ingoma ngo igwe mu maboko y’ibyigomeke, bimika Gahindiro akiri uruhinja. Gutsinda k’uruhinja Gahindiro ni ko kwabaye intandaro yo guhimba indirimbo ngo: “Nyiratunga yaratumye ngo impinja ntizigapfe”. Nyirayuhi Nyiratunga yayoboye neza ndetse akora ibikorwa byinshi abifashijwemo na Semugaza se wabo wa Yuhi Gahindiro, umutware w’Urukatsa rwatumye ingoma ya Gahindiro itagwa mu macakubiri. Cc: 𝘂𝗿𝘂𝘆𝗮𝗻𝗴𝗲 🇷🇼

Hambere
Hambere
Open In TikTok:
Region: RW
Sunday 26 July 2026 06:22:10 GMT
1532
50
2
4

Music

Download

Comments

kennedymaridadi
Xxxx xxx :
maze Gen Semugaza bamwituye iki?
2026-07-26 20:35:33
0
user8311605670761
Rutalindwa :
👌👌👌
2026-07-26 09:07:20
0
To see more videos from user @hambere_, please go to the Tikwm homepage.

Other Videos


About