@elvinokwizera: 🎬🔥 KILLAMAN MAJOR ARIMO GUHINDURA ISURA YE, ABAFANA BARABIMUSHIMIYE! Nyuma y’igihe kitari gito bamwe mu bakunzi ba sinema nyarwanda bagaragaza impungenge ku miterere ya Killaman Major, cyane cyane bavuga ko inda ye itatumaga agaragara neza nk’uko benshi babyifuzaga ku mashusho. Ariko muri iyi minsi ibintu byarahindutse. Killaman yatangiye gukora imyitozo ngororamubiri (Gym) buri gihe, ndetse akunze gusangiza abakunzi be amashusho ari kumwe n’umugore we Chemsa. Uko bagaragara bombi byatumye benshi batangira kubashimira, bavuga ko image yabo iri kurushaho gukurura amarangamutima no kwigarurira imitima y’abakunzi babo. Hari n’abavuga ko uburyo bagaragara neza muri iyi minsi butuma rimwe na rimwe abantu bibagirwa ko baba bari kwamamaza ibicuruzwa cyangwa serivisi, bakarangarira gusa uburyo bagaragara. 💬 Wowe ubona Killaman Major yahinduye iki ku isura ye muri iyi minsi? 🎥 Kandi muri sinema nyarwanda, wamushyira ku mwanya wa kangahe mu bakinnyi beza kurusha abandi? 👇 #elvinokwizera #viral #fyp #fypシ #Rwanda