@b24tv.rw: Inyubako y'Inkundamahoro yafunzwe by’agateganyo. Hagati ya Gicurasi na Kanama 2026, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahaye Ubuyobozi bw’iyi nyubako amabwiriza n’inyandiko zitandukanye zisaba gukosora ibibazo byagaragajwe. N’ubwo bwagiye bwibutswa inshuro nyinshi, ntibwigeze bukemura ibibazo by’ingwizi birimo koherereza mu gishanga amazi yanduye arimo imyanda iva mu bwiherero, ibintu byongeye gukorwa ku wa 07 Kanama 2026. Bityo, iyi nyubako izafungwa ari uko ubugenzuzi bw’inzego zibifitiye ububasha bwemeje ko ibyasabye byose byakosowe. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba Ubuyobozi bw’Inkundamahoro kwihutira gukemura ibibazo byagaragajwe kugira ngo inyubako yongere gufungurwa mu mutekano kandi iba, bityo imirimo itunze benshi n’ibikorwa by’ubucuruzi bikorerwamo, bikomeze. #b24tvshowbiz #b24tvnews
Region: RW
Sunday 09 August 2026 10:14:51 GMT
Music
Download
Comments
There are no more comments for this video.
To see more videos from user @b24tv.rw, please go to the Tikwm
homepage.