@cityofkigalicapital: Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage Urujeni Martine, yifatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake muri #KigaliYacu mu muganda udasanzwe wo gutangiza ibikorwa by’Ukwezi k’Ubukorerabushake kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 30 Ukwakira 2026. Uyu muganda witabiriwe n’urubyiruko rusaga 700, wibanze ku gusukura no gukuraho imyanda yari ikikije igishanga cya Kibumba kiri gutunganywa ku nkengero z’Agakiriro ka Gisozi, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibidukikije. Mu butumwa bwe Madamu Urujeni Martine yagize ati: “Rubyiruko, mwavukiye mu gihugu cyiza gifite umutekano, kandi uwo mutekano wubatswe n’intwari n’inkotanyi zakitangiye. Mufite urugero rwiza mukwiye gukomeraho, mugaharanira ibyo barwaniye, mukanabisigasira.” Yakomeje asaba urubyiruko kugira uruhare mu kubungabunga umutekano n’ubuzima bw’abaturage, ndetse no gukumira ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bihereyeho. Ibikorwa by’uru rubyiruko rw’abakorerabushake, bigamije gukomeza kwimakaza umuco w’ubwitange no kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’abaturage, hakorwa ibikorwa birimo kubungabunga ibidukikije, kubakira abatishoboye,gutera ibiti, kurwanya imirire mibi mu bana, no gufatanya n’inzego za Leta mu kwesa imihigo y’iterambere n'ibindi. #IsukuHose #HeheNicyuma #KigaliYacu
cityofkigali
Region: RW
Friday 02 October 2026 16:25:35 GMT
Music
Download
Comments
There are no more comments for this video.
To see more videos from user @cityofkigalicapital, please go to the Tikwm
homepage.