@nsenga_justin: 🇷🇼 ITORERO RY’IGIHUGU – ABASHUMBA B’ITORERO ADEPR Kuva ku wa 5–10 Ukwakira 2026, i Nkumba, hateraniye Itorero ry’Igihugu ry’abashumba b’Itorero ADEPR. Ikiganiro @DrDamascene @Unity_MemoryRw IMITERERE Y’IRONDA BWOKO ABAZUNGU BINJIJE MU BANYARWANDA :::::::::::::::::::;::::::::::::::::::::::::::::::::::::::::::::::::::::: A. Uko bise Umututsi: :::::::::::::::::::::::::::::::::::::::: * afite imico yihariye itandukanye n’iy’abahutu (Briez R., 1925); * Arirata kandi yavukiye gutegeka (Sandrart, 1955); * afite isura y’abami bo mu Misiri bitwa abafarao (Pagès, 1940; Gatti A., 1936; Delvaux R., 1930); * ni gashakabuhake (Sandrart, 1942; Paternostre, 1972); * afite ururimi rwe gakondo yihariye avuga iyo yherereye (Maes S., 1942); * ni muremure kandi afite izuru rirere (Maclearn, 1948; Gerkins, 1949); * azi ubwenge ariko ni indyarya kandi ntavugisha ukuri (Hausner K.H., 1968; Huberty, 1936; Delvaux R., 1930); * uretse isura y’uruhu ntacyo ahuriyeho n’abandi birabura (Logiest, 1987); * ni umuheza nguni, gashakabuhake kandi arwanya kiliziya gatolika (Paternostre, 1972). B. Uko bise Abahutu: ::::::::::::::::::::::::::::::::::::: * ni umunebwe, ntagira umuco kandi ubwenge bwe ntiburakanguka (Matieu, 1930); * yavukiye gutegekwa kandi ntagira uburanga bwiza (Delvaux, 1930); * akora bya cyana kandi ntareba kure (Ghislain J., 1970); * ni mugufi, akagira ingufu ariko akabura I kinyabupfura (Pagès, 1930); * akunda gutegekwa (De Heusch, 1964); * akunda kwiheba, kugira icyizere “fataliste” bigatuma yita abana be amazina yerekeye ku Mana (De Heusch, 1964; Hiernaux, 1954); * yikundira amahoro no guhinga ariko ntiyitabira vuba amajyambere kandi arashukika (Sandrart, 1942); * ni nyamujya iyo bijya (opportuniste) (Hausner K. et Jeci, 1968); * ari mu bwoko bwa “bantou” ni mugufi, afite izuru ni minwa minini; ikiza cye ni uko yikundira Ababiligi na Kiliziya gatolika (Logiest, 1987). C. Umutwa: :::::::::::::::::::::::: * asa n’inguge (Daye P., 1927); * ubwoko bwe bwaranduye (race impure); atekereza bugufi (Delvaux, 1930); * ntahuje amaraso n’abahutu n’abatutsi ni igikuri gitunzwe no guhinga no kubumba (Jardin, 1963); …. Nibwo ABANYARWANDA BATANGIYE KUVUGA BATI: Urumiya rwamize inshuti Kiliziya yakuye kirazira
🇷🇼JUSTIN W'IKINGOGO🇷🇼
Region: RW
Monday 05 October 2026 21:22:15 GMT
Music
Download
Comments
Danny & Laissa Ministry :
Amavuta amavuta
2026-10-06 19:39:51
0
niragirepastor :
Ariko ubwo impanda ivuze mwayumva?hagire unsubiza amare amatsiko
2026-10-08 13:52:36
0
byiringiro innocent :
[Red heart][Red heart][Red heart]
2026-10-06 06:09:27
0
byiringiro innocent :
🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🙏🙏🙏🙏
2026-10-06 06:09:52
0
To see more videos from user @nsenga_justin, please go to the Tikwm
homepage.