@nancydamasi: IBI NI UBIBONA UMENYE KO UMUGORE ATAKIKUBAHA(ATAKIGUTINYA KDI KO ATAKIGUHA AGACIRO) Mu Kinyarwanda iyo tuvuga umugore atinya umugabo ntabwo biba bisobanuye ko amutinya nk'umwanzi. Bisobanuye ko amwubaha, amuha agaciro, amutega amatwi, amuha umwanya we nk'umutware w'urugo. Kuko umugabo iyo yumva yubashwe mu rugo rwe, atanga urukundo rwinshi. Dore ibimenyetso 12 bigaragaza ko umugore atacyubaha umugabo we kandi akenshi abikora atabizi: 1. Amuca mu ijambo buri gihe Umugabo ari kuvuga, umugore akamubwira Ari ibyo urabeshye nta byo uzi akabivujyira Imbere y'abantu cyane cyane. Umugabo wubashwe ategwa amatwi, nubwo yaba avuga ikintu kidashimishije. 2. Aramutuka cyangwa akamuseka imbere y'abandi Reba umugabo wanjye uko ari umunebwe Nta cyo amaze, ni njye wita kurugo Iyo umugore aseka umugabo we imbere y'inshuti ze, abana, cyangwa umuryango umugabo yumva acitse intejye 3. Afata ibyemezo by'ingenzi atamubajije Kugurisha isambu, kujya kwaka ideni rinini, gutumira abantu benshi mu rugo, guha abantu amafaranga menshi -l byose abikoze ataganiriye na we. Aba yerekana ko umugabo we atari ngombwa mu rugo. 4. Ahora amugereranya n'abandi bagabo Reba umugabo wa Mukuru wanjye uko amwitaho Abagabo bagenzi bawe batera imbere, wowe urasinziriye kujyereranya Umugabo nabandi nagasuzuguro kabi 5. Ntiyita ku byo amubwira aramwihorera agakomeza kureba telephone ye. Cyangwa akavuga Ngo ni iki? mu buryo bwo kumusuzugura. 6. Amutegeka nk'umwana muto Genda unzanire amazi ninwere Nsange wakoze Ibi nibi Hari itandukaniro rya Mfashe na No gutejyeka. Umugore wubaha aramusaba , ntatejyeka, ntamenyesha 7. Amwima uburiri nk'igihano Iyo batonganye, umugore akamwima my buriri amezi, akamubwira ngo Ntukanyegere. uriri si igikoresho cyo guhana umugabo. 8. Abwira abana ngo Papa wanyu nta cyo amaze Iyo umugore abwira abana nabi kuri papa wabo, abana bazamwubahuka 9. Ahora amusubiza nabi, kumurakarira kuri Buri jambo umugabo avuze, umugore agasubiza aranguruye ijwi, avuga nabi, atongana. Urugo akaruzanamo intambara za Buri munsi 10. Nta banga agira abwira buri wese amakosa yumugabo we Umugore wubaha umugabo we, amakosa ye ayagira ibanga ryabo. 11. Yambara uko ashaka, avuga uko ashaka, atitaye ko afite umugabo ntajya yibuka KO uri umugore w'urugo. Kwambara ibitakwambitse imbere y'abandi bagabo, gusohoka nijoro utamubwiye, gusinda imbere y'abantu. 12. Ntamushimira na rimwe Umugabo yakoze ibintu byiza, yazanye amafaranga, yafashije abana umugore ntiyigeze avuga Murakoze. Ahubwo abona amakosa ye gusa Umugore wubaha umugabo we, aba yubaha urugo rwe. Umugore usuzugura umugabo we, aba asenya urugo rwe n'amaboko
Nancy Damas
Region: RW
Monday 12 October 2026 12:47:29 GMT
Music
Download
Comments
Ahishakiye damienahishakiye@4g :
byose. nibyo
2026-10-12 16:15:53
0
Ishimwe Noel :
😁😁😁
2026-10-12 16:32:52
0
Jeado :
🥰🥰🥰
2026-10-12 20:24:08
0
To see more videos from user @nancydamasi, please go to the Tikwm
homepage.