@intare84: Avugwaho byinshi ndetse nibinyoma nka legend stories, uyu nti wabona ibyo umuvugaho kuri post imwe, yewe nikiganiro nti byakunda. Cyo kimwe na semugeshi bavuzweho kugira isuku nyinshi. Uyu we yari mucyo wera. Uyu mutware niwe washinze isoko rya Kigali, hari isoko ryumujyi wa Kigali. Ni isoko rya cyera ryatangiye cyera cyane. Uyu mutware kandi akaba indwanyi ikomeye niwe warwanyije umutware Basebya byanyirintwari wari warigometse ku mwami aramufata, uyu basebya yavuyemo ikigomeke arwanya ingoma anayogoza abaturage ngo bamuyiboke nku mwami. yarwanyije abasemyi, iri ryari itsinda twakwita nkabajura ariko kurwego rwa gang group kuko bari bafite amaboko bakomeye. Aba rero basahuraga abaturage mu Buliza barabayogoje. Rwubusisi niwe wabarwanyie arabaca burundu. Ibyo bikorwa uyu munsi byafatwa nko kurwanya iterabwoba muri rubanda. Uyu yari umutware ufite icyubahiro kinshi MUBANDI kuburyo Bose bamutegaga amatwi, uyu niwe wunze ubumwe hagati yabatware "abashongore" abahuza ni Ngoma, aho bavuga Yuko yaciye urubanza butabera bwanyuze Bose. Amakimbirane yariho hagati yabo batware nibwami agacika. Rwubusisi Kandi yahawe impeta yubutwari n'umwami Wu bubiligi bauduin...ashingiye kuri ibyo byose twavuze nubwo ibigwi bye biravugwa byose yari no mubatware batwaye igihe kinini Kandi akayoborana ubushoshozi,ubudahangarwa,etc...nuko abihemberwa n'umwami Wu bubiligi. Nkumutware mwiza w'intwari u Rwanda rwagize. Uyu Rwubusisi cyo kimwe na Rwabutogo ndetse na kayondo nibo bahisemo Mutara Rudahigwa ko Ariwe uba Umwami Wu Rwanda binyuranyije nibyo abapadiri nabakoloni bashakaga, icyo gihe abakoloni nabapadiri bashakaga Umwami wanyuze muri kiliziya wumukiristo Kandi wumvira abazungu Nuko kwikubitiro bashakagako Umwami aba Rwigemera Etienne mukuru wa Mutara Rudahigwa kuko usibye no kuba umukiristo wumugatolika yari yarakoranye anakorana nabazungu kuburyo kumukoreramo byari koroha undi bashakaga ni kayondo ka kimenyi kuko yari inshuti cyane nabapadiri bera, Kandi akaba umukiristo wumugatolika mwiza...... Aha rero niho abazungu bahera bavuga Yuko abanyarwanda Ari Indyarya,ko utamenya icyo batekereza byumwihariko abatutsi, akaba ariho bahera bavuga ibintu BYUBUGORYI bidafite ishingiro ko abatutsi babeshya Kandi bagahisha, mugihe abahutu bavugisha ukuri..byasembuwe nizi conflict ngiye kukubwira zababaje abazungu. Ubwo abazungu barimo bategura Umwami usimbura Musinga bashakaga Umwami biyumvamo ariko bakaba bazi nezako bigomba gukorwa nabanyarwanda. Nuko bagakora influence yumwami bashaka ndetse bakinja abatware Bose, abatsobe,abanyamihango yibwami,abiru... etc ngo bumve niba bazi Umwami uzajyaho kugirango baheraho bakora influence yuwo bagomba gutegeka abanyarwanda gushyiraho. Bitangira abanyarwanda barabihoreraga kuko cyaraziraga kuvuga uzaba Umwami kuko yashoboraga kugirirwa nabi,...hari impamvu nyinshi zibibuza .., nyuma noneho batangira kujya babwira abazungu uwo bashaka kumva. Bati Umwami ni Kayondo bwacya bati erega ni rwigemera bakomeza babumvisha ibyo,... yewega ho bakajya ninama zuwajyaho hagati yabo 2 Kandi abazungu kubwo kutumva Nuko ibintu bigenda mu banyarwanda, nti bari banazi Yuko Kayondo adashobora kuba Umwami kuko Atari umunyiginya,.. kayondo yari umugesera kuko ni umuhungu wa kimenyi shumbusho ariko akaba umutoni I bwami kuko yari imukwe wumwami Yuhi V Musinga kuko yari yararongoye umukobwa we, ibi abazungu nti babyumvaga babonaga akomeye aho I bwami bakumva yaba Umwami Nuko nawe arabihoera. Nuko ahubwo kayondo na Rwubusisi uyu na Rwabutogo nabandi bo bari baramaze guhitamo ko Umwami wabo Ari Rudahigwa. Nuko abazungu baje kwisanga Umwami Wu Rwanda Ari Mutara Rudahigwa batari bafite no muntekerezo zabo bigizweml uruhare nuyu Rwubusisi..Nyuma Yuko Mutara Rudahigwa yimye ingoma yaje kubona ko atabasha kubabamo atayobotse gatolika nyuma aza kuyoboka. #

Intare84
Intare84
Open In TikTok:
Region: KM
Saturday 16 May 2026 03:44:34 GMT
150672
9929
90
1349

Music

Download

Comments

aishasulaiman733
Sahar 🇷🇼🇹🇿 :
Rwubusisi Umukinzi 🥰
2026-05-17 12:34:01
11
kamikaziaggie
kamikazi🦋 :
ndabyumvise pe
2026-05-16 06:32:21
9
yoweroayebazibwe
Yowero Ayebazibwe :
nicyo ngukundira rwose
2026-05-17 12:15:28
10
dcyusa
Davis Chinedu Cyusa :
Thanks 🙏 for sharing
2026-07-09 18:13:28
1
banasty250
Bana :
keep it up
2026-06-09 21:49:25
4
katarinasesonga
Katarina sesonga :
😍😍😍😁❤️❤️❤️❤️😁🥰🥰🥰nuukuri❤️❤️🙏
2026-05-18 16:27:07
3
yvesbravan0
Yves bravan :
cykz
2026-06-02 18:21:32
4
mdonatien2017
mugisha dona :
kbx
2026-05-21 21:07:34
5
mosesbanadda
mosesbanadda :
urakoze
2026-05-20 01:52:40
5
nuunupatrick
nuunupatrick :
yes big up
2026-05-16 10:43:48
6
ngabo.vincent3
Ngabo Vincent :
niwe wange
2026-05-18 07:00:39
6
ntaganda256
Ntaganda Geoffrey :
nice massage 👏👏👏👏👏👏👍👍👍🙏🙏
2026-05-18 03:41:26
8
user2683124963665
aisha :
ivideozaweurazifunga zarinziza,,simbikunda
2026-06-16 12:11:44
3
leediaz.lq
LEEDIAZ 💔❤️‍🔥💯🩶🫶✌️lQ :
Mukurii
2026-05-23 14:55:55
3
mukakayumba
Mukakayumba :
🥰🥰🥰VERITE🥰🥰🥰
2026-06-06 09:57:40
2
nzeyiyxrjcq
kiritunga :
part 2
2026-06-13 15:15:09
2
uwaseaisha43
teddy :
nayesu yavugiye mumigani ati abafite amatwi nibumve abotubyumva cyimwe hinaha🥰🥰🥰🥰🥰🥰🥰🥰🥰🥰🥰
2026-06-01 07:12:16
2
user7211792923713
[email protected] :
urakoze
2026-06-01 07:36:20
2
kamagala.james
[email protected] :
urakoze muvandi🇺🇬
2026-05-20 21:10:51
7
fillettecouture
Fillette Couture ✌️♥️ :
Njye sinyikora video nsigaye nisomera Comment 😳😳
2026-06-15 11:38:04
2
nemeylfp04g
nakumuryango :
vip
2026-05-17 03:49:04
3
123kuisen
kuisen butera :
🙏🙏😂
2026-05-19 10:09:46
4
kamikaziaggie
kamikazi🦋 :
mbega ubwenge weeeee
2026-05-16 06:32:07
8
lendrakat681
Lendra Kat :
Mpese nkukunda cyne kbsa nibwo nkumvise bcp .
2026-06-08 14:17:45
3
benjaminitangish8
Benjamin Ita :
nibi dukeneye
2026-07-10 09:54:28
1
To see more videos from user @intare84, please go to the Tikwm homepage.

Other Videos


About